Résumé
Twese kuri iyi si dufite amasaha 24 angana, bivuga ngo uyakoresheje neza ubuzima bwawe bwahinduka. Niba uyu munsi ibintu bitagenda neza mu buzima bwawe nta wundi wabihindura, ni wowe ubwawe ufite urufunguzo rwo kubihindura, birasaba gusa kwiyemeza ugafata umwanzuro ugasigaho kwitotombera abantu cg se leta,cg umukoresha wawe,umugabo cg umugore wawe,inshuti ndetse numuryango wawe, ukunva ko aribo banyirabayazana y’ibibazo ufite.Nibyo akenshi systèmes ziriho kw’isi uzasanga zitorohereza abaturage cg umukoresha atorohereza abakozi. Fata icyemezo wowe ubwawe wiyemeze kuba umusare w’ubuzima bwawe.Sinvuze ngo uzinduke usezera mu kazi, oya ahubwo tangira utekereze uburyo ubwo buzima bwazahinduka,ndetse utangire no kubiharanira.